Umukiliya wese ugeze ku muyoboro wa 4G bwa mbere yemerewe WhatsApp offer igihe yujuje ibi bikurikira:
WhatsApp offer itanga 100MBs ku munsi mu gihe kingana n’iminsi 7, uhereye igihe utangiriye gukoresha MTN 4G bwa mbere. Izo 100MBs zikoreshwa gusa ku muyoboro wa 4G wa MTN.
WhatsApp offer ikoreshwa gusa kuri “WhatsApp”, ntabwo ikora ku zindi mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi kuri interineti muri rusange.
WhatsApp offer ikoreshwa kuri WhatsApp mbere yuko izindi Bundle za interineti, ama inite asanzwe cyangwa izindi bonasi waba ufite zikoreshwa. Izindi bundle zikora kuri WhatsApp iyo “WhatsApp offer” wemerewe ku munsi yakoreshejwe ikarangira.