Starter-Park

1 – Starter Pack nshya ya MTN ni iki? 1 – Starter Pack nshya ya MTN ni iki?

Starter Pack ya MTN iguha SIM card ku buntu kandi ikaguha amahirwe yo kugura poromosiyo idasanzwe umaze gushyiramo ama-inite

Ku 200 Frw, ubona:

  • Hamagara MTN–MTN amasaha 48 nta guhagarara
  • Iminota 300 uhamagara izindi network (Airtel na KTRN)
  • 1GB ya interneti
  • SMS 100 za MTN–MTN
  • Igihe ikora (Validity): amasaha 48
2 – Ni nde wemerewe kugura Starter Pack? 2 – Ni nde wemerewe kugura Starter Pack?
  • Iyi poromosiyo ya Starter Pack iboneka ku SIM card nshya gusa mu minsi 90 uhereye igihe SIM card nshya yandikishirijwe (registration).
  • Abakiliya bafite SIM Card zasimbujwe, zahinduriwe nyirazo, cyangwa zagize izindi mpinduka ku makuru ya SIM Card yari isanzwe ikoreshwa ntibemerewe kubona Iyi poromosiyo ya Starter Pack.
3 - Ni he nakura SIM Card nshya ya MTN kandi ni ibiki bisabwa? 3 - Ni he nakura SIM Card nshya ya MTN kandi ni ibiki bisabwa?
  • Abakiliya bashobora kubona SIM Card nshya za MTN ku maduka mato afite ibirango bya MTN ndetse no kuri MTN Service Centre cyangwa Connect Shops zose za MTN.
  • Mu kwandikisha SIM Card nshya, umukiliya asabwa kwerekana indangamuntu, pasiporo cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe.
4– SIM Card nshya ya MTN igura angahe? 4– SIM Card nshya ya MTN igura angahe?

SIM Card nshya itangwa ku buntu (nta kiguzi).

5 – Ni gute ngura iyi poromosiyo ya Starter Pack? 5 – Ni gute ngura iyi poromosiyo ya Starter Pack?

Igiciro cya Starter Pack ni 200 Frw ku bakiriya bose bashya ba prepaid.

Uburyo bwo kuyigura:

  • Kanda *100#
  • Hitamo 0 – My Deals
  • Hitamo 99
6 – Starter Pack iboneka ku bakiliya bashya igihe kingana iki?  6 – Starter Pack iboneka ku bakiliya bashya igihe kingana iki?

Starter Pack iboneka mu gihe cy’iminsi 90 nyuma yo kugura SIM Card nshya

7– Bigenda bite nguze indi Starter Pack mbere y’uko iya mbere irangira? 7– Bigenda bite nguze indi Starter Pack mbere y’uko iya mbere irangira?

Iminota, internet na SMS biriyongera kandi buri poromosiyo igira amasaha 48 yayo yihariye.

8 – Bigenda bite amasaha 48 arangiye? 8 – Bigenda bite amasaha 48 arangiye?

Iminota, interneti na SMS byose bitakoreshejwe birarangira nyuma y’amasaha 48.

Umukiriya azahita agura izindi poromosiyo zisanzwe za MTN akurikije ibyo akeneye.

9 – Ese nshobora kugura Starter Pack inshuro nyinshi? 9 – Ese nshobora kugura Starter Pack inshuro nyinshi?

Yego. Abakiriya bashobora kugura poromosiyo ya Starter Pack inshuro nyinshi uko babyifuza, mu masaha 48 uhereye igihe SIM card yandikishirijwe.

10 – Nigute menya ibisigaye kuri Starter Pack? 10 – Nigute menya ibisigaye kuri Starter Pack?

Kureba ibisigaye kanda *100*5# urebe:

  • Iminota
  • SMS
  • Interneti
11 – Ese iyo naguze Starter Pack guhamagara MTN–MTN koko ntibigira imipaka? 11 – Ese iyo naguze Starter Pack guhamagara MTN–MTN koko ntibigira imipaka?

Yego. Guhamagara nimero za MTN Rwanda ntibigira imipaka mu masaha 48 uhereye igihe waguriye Starter Pack.

12 – Iminota 300 ikoreshwa ku yihe miyoboro? 12 – Iminota 300 ikoreshwa ku yihe miyoboro?

Iminota 300 ikoreshwa uhamagara imiyoboro y’itumanaho yose yo mu Rwanda.

13 – Ese nshobora gukoresha iyi poromosiyo guhamagara umuntu uri mu mahanga? 13 – Ese nshobora gukoresha iyi poromosiyo guhamagara umuntu uri mu mahanga?

Oya. Iyi poromosiyo ya Starter Pack ikoreshwa mu Rwanda gusa kandi ntikora ku guhamagara mu mahanga

14 – Ese nshobora koherereza abandi internet, iminota cyangwa SMS biri muri Starter Pack 14 – Ese nshobora koherereza abandi internet, iminota cyangwa SMS biri muri Starter Pack

Oya. Ntabwo Starter Pack ishobora kohererezwa gusangizwa abandi. Interneti, iminota cyangwa SMS biri muri Starter Pack bikoreshwa gusa na nyiri SIM card.

Your cookie settings

We use cookies to improve your experience on our website. By browsing this website, you agree to our use of cookies and Data Privacy notice.