Biterwa n’ubwoko bwa telefone ufite, kuko ibigo bikora telefone bigira imikorere yabyo bwite.
Oya,Kugirango uhabwe QR Kode ya eSIM ugomba kuba uri kuri Wi-Fi cyangwa uri gukoresha interineti yindi kugirango ukurure iyo kode (download).
Yego. Ibikorwa byavuzwe hejuru ndetse n’ibindi byinshi birashoboka iyo eSIM iri gukora.
Yego. Birashoboka. Gana ishami rya MTN rikwegereye kugirango ukoreshe SIM swap uhite ugura simukadi isanzwe.
Yego. Ushobora guhamagara, kwitaba, kohereza SMS no kuzacyira ndetse no gukoresha MoMo, ukoresheje nimero za simukadi zose ufite muri telefone. Ariko iyo uri kuvugira kuri nimero imwe, ugahamagarwa ku zindi nimero ufite, uguhamagaye ahita ajyanwa kuri VoiceMail. Uhita unamenyeshwa kandi ko hari uwaguhamagaye akakubura. Iyo uhamagawe kuri nimero uri kuvugiraho, uguhamagaye arategereza (Call Waiting).
Yego. Niba simukadi zombi ziri gukora, bivuze ko ufite nimero ebyiri zitandukanye muri telefone imwe. Telefone yawe iba yahindutse nk’izindi zigira simukadi ebyiri (Dual SIM).
Usabwa kwitwaza ibyangombwa bikuranga nk’indangamuntu cyangwa pasiporo, kandi ukigira ku ishami rya MTN.
Gana ishami ryacu rikwegereye, ugure eSIM ku FRW 400, maze ukoreshe SIM Swap uva kuri simukadi usanganwe, utangire ukoreshe eSIM. Niba ushaka eSIM ifite nimero nshya, na bwo wishyura FRW 500.