Privacy Notice (Kinyarwanda)

Cookie Policy

Privacy Notice (English)

Data Subject Action Request Form

Privacy Notice (Kinyarwanda)

INYANDIKO YEREKEYE KURINDA AMAKURU BWITE N’IMIBEREHO BWITE BY’UMUNTU

Twubahiriza uburenganzira bwanyu ku mibereho bwite, tubuha agaciro gakomeye kandi turinda imibereho bwite yanyu, dukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’amakuru bwite yanyu urindwe mu buryo bukomeye.

Twiyemeza gutunganya amakuru bwite yanyu mu buryo butabogamye kandi bunyuze mu mucyo. Iyi nyandiko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite isobonura uburyo dutunganya amakuru bwite aberekeyeho. Isobanura uburenganzira bwanyu bwerekeranye n’amakuru bwite dutunganya kandi havugwamo ibyo twiyemeza igihe dutunganya amakuru bwite mu buryo bwubahiriza amategeko n’amahame agenga imyifatire myiza kandi mu mutekano.

Turi ba nde?

Turi MTN Rwandacell PLC.
Muri iyi nyandiko yerekeye imibereho bwite iyo tuvuze “MTN”, “Yacu”, “Bacu”, “Byacu” “Twe”, “Zacu” tuba tuvuga MTN Rwandacell PLC n’ibigo biyishamikiyeho.

Ese iyi nyandiko igenewe bande?
Iyi nyandiko igenewe abantu bakurikira:

  • Umuntu wese ugiranye amasezerano na MTN yerekeranye  n’itangwa ry’ibicuruzwa na serivise cyangwa umuntu wese uguze igicuruzwa na MTN (“abakiriya”) harimo n’abashobora kuba abakiriya bayo mu buryo MTN yatunganya amakuru bwite aberekeyeho
  • Umuntu wese ukoresha urubuga “website” rwa MTN, porogaramu ya terefone igendanwa cyangwa ikindi
  • gicuruzwa cyangwa serivise byayo (“abakoresha serivise
  • Abantu bose bagemurira ibicuruzwa MTN, abagirana amazerano na yo n’abatanga serivise muri MTN (“abagemura ibicuruzwa”) ndetse n’abashobora kuzatanga serivise n’ibicuruzwa mu buryo MTN itunganya amakuru bwite aberekeyeho
  • Abaranguzi b’ibicuruzwa bya MTN barimo abantu MTN yifashisha ikwirakwiza ibicuruzwa byayo n’abagenti kimwe n’abafatanyabikorwa (“abaranguzi b’ibicuruzwa bya MTN”) barimo abashobora kuba abaranguzi mu buryo MTN yatunganya amakuru bwite aberekeyeho; cyangwa
  • Undi muntu wese (uretse abakozi n’abasabye akazi muri MTN) usangiza MTN amakuru bwite harimo abagenerwabikorwa, abacunga iby’abandi b’umwuga cyangwa abaterinkunga ibigega by’ubwizerane bya MTN cyangwa ibikorwa by’urukundo byayo; abashyitsi ba MTN (“abandi ba nyiri ubwite”).

Amagambo y’ingenzi ukwiye gusobanukirwa igihe usoma iyi nyandiko.

Amakuru bwiteAmakuru yose yerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, by’umwihariko hashingiwe ku kimuranga nk’izina, nomero imuranga, aho aherereye, ikimuranga mu buryo koranabuhanga cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y’umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y’uwo muntu ku giti cye.
Amakuru bwite y’ibangaNi Amakuru agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango, imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze, ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, imibereho bwite y’amahitamo mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango.
Za “CookiesNi fishiye igizwe n’inyandiko nto ituruka ku rubuga rwacu ikirema kuri mudasobwa cyangwa ku gikoresho koranabuhanga cyanyu igihe musuye bimwe mu bice by’urubuga rwacu cyangwa iyo mukoresheje bimwe mu bigize urubuga rwacu. Amakuru arambuye yerekeye inyandikonyakwirema (cookies) zikoreshwa n’urubuga rwacu avugwa hasi aha.
Umugenzuzi w’amakuru

Umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi, habaho cyangwa hatabaho ubufatanye, bitunganya amakuru bwite kandi bikagena uburyo bwo kuyatunganya.

Ku byerekeranye n’iyi nyandiko yerekeye imibereho bwite, nitwe bagenzuzi b’amakuru yanyu.

Gutunganya amakuru bwiteIgikorwa kimwe cyangwa ibikorwa byinshi, bikozwe ku makuru bwite hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha cyangwa bukoreshwa, harimo kugera, kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kugarura, gusubiza, guhisha, kwifashisha, gukoresha, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanijwe, kuyahanahana, kuyahererekanya cyangwa kuyatanga, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, kuyasiba cyangwa kuyasenya, kuyatesha agaciro cyangwa kuyangiza.
Utunganya amakuru (cyangwa utanga serivise)Ni umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cya Leta icy’abikorera cyangwa urwego, utunganya amakuru mu izina ry’umugenzuzi w’amakuru. Dushobora gukoresha serivise z’abatanga serivise banyuranye kugira ngo dutunganye amakuru bwite yawe mu buryo bunoze kurushaho.
Nyiri ubwiteNi umuntu wese uriho ushobora gutangwaho amakuru bwite
Ukoresha amakuruUmuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi bikoresha cyangwa bisaba serivise yo gutunganya amakuru bwite.
Ni ayahe makuru bwite MTN ikusanya kandi ikoresha?
  • Amakuru bwite MTN igira iba yakusanyije ashobora kubamo n’ubwo atari yo gusa: amazina, igitsina, itariki y’amavuko, aho umuntu abarizwa, kode y’umubare uranga buri terefone igendanwa, nomero ya terefone igendanwa, imeyiri, umurimo akora n’amakuru akubiye mu bya ngombwa by’inyongera nk’inyandiko igaragaza umuntu uwo ari we n’inyandiko igaragaza aho abarizwa.
  • MTN n’abandi bantu babifitiye uruhushya bashobora gukusanya, kubika no gutunganya ubu bwoko bw’amakuru bwite bukurikira: amakuru y’imiterere y’umuntu, amakuru yerekeye imari, mu rwego rwo gutanga ibicuruzwa byacu na serivise no gukoresha “website” yacu, amakuru yerekeye ikoreshwa rya serivise zacu ashobora kuba agizwe na nomero mwahamagaye n’izo mwitabye, ibintu mwagiye mureba kuri “website” yacu, amakuru yerekeye aho muherereye n’amakuru y’inyongera atangwa igihe mukoresha serivise zacu.
  •  

MTN ikusanya amakuru bwite yanjye iyakuye he?

  • Ahanini dukusanya amakuru bwite yanyu mu buryo butaziguye muyatwihereye, urugero, iyo uhawe simukadi, iyo uguze cyangwa ukoresheje igicuruzwa icyari cyo cyose cyacu cyangwa serivise yacu, iyo usuye “website” yacu cyangwa ukoranye n’amashami yacu ashinzwe kwita ku bakiriya.
  • Cyakora, hamwe na hamwe, hari n’aho tunakusanya amakuru bwite yanyu mu buryo butaziguye tuyakuye ku bandi bantu. MTN izajya ikora ku buryo hakurikizwa inzira zikwiye mu gukusanya amakuru bwite.

Ni iyihe mpamvu MTN ikoresha amakuru bwite yanyu?

      1. MTN ikusanya amakuru bwite kugira ngo iyakoreshe ku mpamvu zinyuranye z’ubucuruzi. Muri zo, n’ubwo atari zo gusa harimo:
        1. Kugenzura imyirondoro yanyu.
        2. Guhererekanya ibicuruzwa no gukora fagitire y’ibicuruzwa na serivise.
        3. Gutanga igisubizo kuri serivise cyangwa ubufasha mwasabye.
        4. Gukora isesengura n’ubushakashatsi ku miterere y’isoko ndetse n’isesengura ry’ubucuruzi n’ibikorwa by’ubucuruzi.
        5. Gutegura amasezerano no gutunganya impapuro zitanga isoko: dutunganya amakuru yanyu bwite mu rwego rwo kuzuza inshingano zijyanye n’amasezerano tugirana no gutunganya ibyo mwadusabye kugira ngo tubahe ibicuruzwa na serivise kandi dukomeze kubagezaho aho inyandiko zibibemerera zigeze zikorwa no kubaha ibicuruzwa na serivise.
        6. Gutanga ibicuruzwa byacu na serivise, gukomeza kubitanga no kunoza imitangire yabyo.
        7. Gutahura ibibazo n’ibyifuzo byerekeranye n’ibicuruzwa na serivise byacu hakiri kare no kubishakira igisubizo.
        8. Guteza imbere no kwamamaza ibicuruzwa na serivise byacu byabagirira akamaro no kugirana isano n’ibicuruzwa na serivise muri gukoresha muri iki gihe.
        9. Gukumira uburiganya n’ibyaha: Dutunganya amakuru yanyu bwite kugira ngo tuvumbure kandi dukumire uburiganya cyangwa ibyaha byakorwa hakoreshejwe ibicuruzwa cyangwa serivise byacu.
      2. Mu rwego rwo gukora isesengura, MTN ishobora kugenda yegeranya ibikorwa wagiye ukorera ku muyoboro wacu no ku rubuga rwacu ikoresheje tekiniki zinyuranye zikoreshwa na interineti harimo za “web cookies”, “web beacons”, gukusanyiriza amafishiye kuri seriveri n’izindi kugira ngo ibintu bitandukanye bigize urubuga rwacu bijyane kandi mu buryo buhuye n’ibiteganywa n’amategeko. Ayo makuru ashobora gukoreshwa mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenyera imbuga z’ikoranabuhanga zacu.
      3. Igihe icyari cyo cyose uri gushakisha ku rubuga rwacu, uramutse utifuza kugira uwo usangiza amakuru uri gushakisha, ushobora guhitamo kutakira za “cookies” ziturutse ku rubuga rwacu maze ugakora impinduka zikwiye ku buryo bwawe bwo kubika ibanga ku ishakisha.
      4. Iyo utemeye ko amakuru bwite yawe akoreshwa cyangwa wagezaho ukisubiraho ntiwemere ko amakuru bwite yakusanyijwe akoreshwa, hari ibicuruzwa na serivise bigora ko MTN iguha.

Ese MTN yemerewe gutunganya amakuru yanjye bwite?

Igihe cyose hari ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko, twemerewe gutunganya amakuru bwite yanyu (urugero amategeko akurikizwa muri MTN yemera ko hatunganywa amakuru bwite yanyu ndetse na politiki MTN igenderaho zemera ko ayo makuru atunganywa). Iyo dutunganya amakuru bwite yanyu, iyo dusanze bikwiye bitewe n’icyo itunganya ry’amakuru rigamije, dushingira kuri kimwe muri ibi mu rwego rw’amategeko:

  • Inshingano yo mu rwego rw’amategeko: Hari ubwo iyo MTN ikeneye gutunganya amakuru bwite mu rwego rwo kubahiriza ishingano yahawe cyangwa itegekwa n’amategeko, mu gutunganya amakuru bwite mwatanze, dushingira ku biteganywa n’amategeko.
  • Inyungu zemewe n’amategeko: Inyungu zacu zemewe n’amategeko zo mu bucuruzi zirimo kwamamaza mu buryo butaziguye no kunoza serivise dutanga. Dushingiye ku biteganywa n’amategeko mu gutunganya amakuru bwite yanyu, igihe cyose dusuzuma inyungu zacu zo mu bucuruzi kugira ngo turebe ko zitarusha uburemere uburenganzira bwanyu. Byongeye kandi, hari aho usanga mufite uburenganzira bwo gutambamira iryo tunganywa ry’amakuru. (Reba igice cyerekeye “uburenganzira” cy’iyi nyandiko).
  • Ukwemera kwa nyiri ubwite: Iyo nta nyandiko yo mu rwego rw’amategeko yindi ihari, dushobora gushingira ku byo mwemeye. Buri gihe muzajya muhabwa inyandiko ukwayo ibasaba kwemera kandi igihe cyose muzaba mushobora kwisubiraho kandi muzajya muhabwa ibisobanuro birambuye by’uko ibyo bikorwa.
  • Dufata amasezerano nk’inyandiko yo mu rwego rw’amategeko ishingirwaho mu gutunganya amakuru bwite igihe dukeneye kugirana na mwe amasezerano yerekeranye no gutanga serivise cyangwa igihe byabaye ngombwa ko dutunganya amakuru mbere y’uko tugirana amasezerano.

Ese guha MTN amakuru bwite igusaba ni itegeko?

Buri gihe si ngombwa ko uduha amakuru bwite tugusabye. Cyakora, hari ubwo iyo utaduhaye amakuru bwite runaka, by’umwihariko igihe twayagusabye, bishobora gutuma hari ibyo tutagukorera birimo:

  • Kuguha ibicuruzwa cyangwa serivise byacu.
  • Kugufasha gucunga ibicuruzwa byacu na serivise.
  • Kukwemerera gukoresha “website” yacu yose uko yakabaye mu bwisanzure.
  • Kugushyira ku rutonde rw’abaduha ibicuruzwa na serivise, abaturanguraho, abo tugirana nabo amasezerano cyangwa abatanga serivise.
  • Kukwemerera kugera aho dukorera cyangwa mu nyubako zacu.

Ese MTN itunganya amakuru bwite yanjye mu buryo bwikoresha?

Nta cyemezo MTN ifata mu buryo bwikoresha (harimo no gukora ishusho y’amakuru) cyabagiraho ingaruka zo mu rwego rw’amategeko cyangwa kikabagiraho indi ngaruka ikomeye nk’iyo. Iyo bigeze aho hakaba impinduka, turabamenyesha kandi tugahindura iyi nyandiko yerekeranye n’imibereho bwite dukurikije ibyahindutse.

Ese MTN imarana igihe kingana iki amakuru bwite yanjye?

Ntituzakomeza kubika amakuru bwite yanyu igihe kirekire keretse ku mpamvu yatumye ayo makuru bwite atunganywa: kubika amakuru bwite biteganywa cyangwa bitegekwa n’amategeko akurikizwa muri ako gace.

  • Iyo wemeye ko amakuru bwite yawe abikwa igihe kirekire; cyangwa
  • Iyo amakuru bwite akenewe ku mpamvu z’amateka, ibarurishamibare cyangwa ubushakashatsi hapfa kuba harashyizweho ingamba zikwiye zo kurinda amakuru bwite akoreshwa ku zindi mpamvu izo ari zo zose.
  • Dukora ibishoboka amakuru bwite atagikenewe cyangwa tutakemerewe kubika, agakurwaho ibiyaranga burundu vuba bishoboka cyangwa agasenywa hakoreshejwe uburyo butekanye, bitaba ibyo agasibwa burundu mu buryo bukwiye.

Ese MTN yahererekanya amakuru bwite yanjye n’abandi bantu?

Yego, iyo bibaye ngombwa dusangiza amakuru bwite abandi bantu/ibigo bidushamikiyeho bitewe n’ibyo dukeneye mu bucuruzi bifite ishingiro, dushakira igisubizo ibyo mwasabye iyo bikurikije cyangwa byemewe n’amategeko. Muri bo hari mo:

  • Abaduha serivise: Duhererekanya amakuru bwite yanyu n’abandi bantu baduha serivise barimo abita kuri sisiteme y’ikoranabuhanga yacu (IT), abita kuri “website” yacu, abagishwanama (barimo abagishwanama mu by’amategeko) n’abandi baduha ibicuruzwa na serivise. Abo bantu batunganya amakuru bwite yanyu mu izina rya MTN hashingiwe ku masezerano twagiranye abasaba gukurikiza ingamba zikwiye zo kurinda amakuru bwite.MTN ihanahana gusa amakuru bwite n’umuntu uyiha serivise ari uko uwo muntu yubahirije neza ibyo tugenderaho mu gutunganya amakuru no kurinda umutekano wayo. Dusangiza gusa amakuru bwite abaduha serivise kugira ngo baduhe serivise zabo kandi ntibemerewe gutunganya amakuru bwite yanyu ku zindi mpamvu zitari izo.
  • MTN iramutse ihinduye uburyo bw’imikorere cyangwa igurishijwe ku kindi kigo: Ishobora kumenyekanisha amakuru bwite yerekeranye n’ibyacurujwe, inshingano cyangwa ibindi imenyesha mu rwego rw’ubucuruzi byerekeranye n’ayo makuru.
  • Inkiko, kubahiriza amategeko cyangwa inzego ngenzuramikorere: MTN ishobora kumenyekanisha amakuru bwite mu rwego rwo gusubiza ibyo yasabwe n’inkiko, Leta, inzego zishinzwe kubahiriza amategeko cyangwa aho, mu bushishozi bwayo, ibona ari ngombwa ko igomba kubahiriza ibiteganywa n’amategeko ariho, ibyemezo cyangwa ibyategetswe n’inkiko cyangwa amabwiriza ya Leta.
  • Ubugenzuzi: Abagenzuzi bacu na bo bashobora gukenera ko hamenyekanishwa amakuru bwite kugira ngo abafashe gukora amagenzura y’imari, kugenzura amakuru yerekeye imibereho bwite cyangwa umutekano wayo cyangwa gukora iperereza, gushaka umuti w’ikirego cyatanzwe cyangwa ikintu kibangamiye umutekano w’amakuru.

Abishingizi: Ubucuruzi bwacu bukenera ko ibikorwa byacu by’ubucuruzi byishingirwa mu buryo bukomeye. Hari abantu batandukanye benshi bagira uruhare mu bwishingizi (Urugero, abahuza mu bwishingizi, abishingizi n’ababishingira ndetse n’abajyanama babo mu by’akazi n’abandi bantu bagira uruhare igihe havutse ikibazo). Bizaba ngombwa ko tumenyesha bamwe mu bari muri iryo soko ry’ubwishingizi amakuru bwite aberekeyeho. Ayo makuru akoreshwa n’abari mu isoko ry’ubwishingizi uwishingirwa asinya amasezerano no mu rwego rwo gukomeza gucunga igikorwa cy’ubwishingizi igihe havutse ikibazo cy’ubwishingizi kikureba no gutuma umwishingizi n’uwishingirwa buzuza inshingano zabo ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza. Bamwe muri aba barebwa n’igikorwa cy’ubwishingizi bakoresha ayo makuru mu izina ryacu (kimwe n’abaduha serivise twavuze) ariko abandi bashobora gutunganya amakuru yanyu bo ubwabo tutabibabwirije.

  • Abandi bantu: Dushobora guhanahana amakuru n’abandi bantu bakoresha imbuga/sisiteme za MTN twamamaza igicuruzwa cyabo. Cyakora, amakuru bwite yakusanyijwe arabanza akavanwaho amazina ya ba nyirayo kandi agahurizwa hamwe mu byiciro mbere y’uko ahabwa abo bantu bandi.

Ni ubuhe burenganzira bwanjye?

Ese MTN ishobora guhanahana amakuru bwite yanjye ku rwego mpuzamahanga?

MTN ishobora gutanga amakuru bwite yawe cyangwa andi makuru cyangwa amakuru yakusanyijwe, yabitswe kandi yatunganyijwe ku rundi rwego urwo ari rwo rwose cyangwa abandi bantu bari hanze y’igihugu ikoreramo ari uko bikenewe, ku mpamvu z’ubucuruzi zumvikana hagamijwe kuguha serivise. Aha hashobora no kubamo guha amakuru ahurijwe hamwe mu byiciro abandi bantu bagiranye amasezerano na MTN kugira ngo babafashe kumva neza uburyo dukora hanyuma babone kuguha serivise zinoze. Igihe MTN isangije amakuru bwite abandi bantu, ifata ingamba zikwiye zumvikana zo mu rwego rw’imikorere, urwa tekiniki n’umutekano maze hagakorwa ibishoboka kugira ngo wa muntu wundi arindire amakuru umutekano kandi ingamba zikurikize amahame n’amabwiriza byo kurinda amakuru.

Ese MTN irinda ite umutekano w’amakuru bwite yanjye?

MTN irinda ubusugire n’ibanga by’amakuru bwite ifite cyangwa igenzura ishyiraho ingamba zikwiye, zumvikana zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imikorere zo gukumira:

  • Itakara ritunguranye ry’amakuru bwite yawe, iyangirika ryayo cyangwa isenywa ryayo mu buryo butemewe;
  • Kubona amakuru bwite yawe binyuranyije n’amategeko cyangwa bitemewe; no
  • Gutunganya amakuru bwite yawe binyuranyije n’amategeko cyangwa bitemewe.

Bimwe mu byo MTN ikora itunganya amakuru, ifata ingamba zikwiye zo gutahura no gusuzuma mu buryo buhoraho ingorane zose z’imbere mu kigo no hanze yacyo zishobora kubaho ku makuru bwite ifite cyangwa igenzura no gushyiraho ingamba z’umutekano zumvikana kandi zikwiye zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imikorere zo kwirinda izo ngorane zatahuwe.

Ese MTN ibigenza ite iyo habaye ivogerwa ry’amakuru bwite?

N’ubwo MTN ishyira mu bikorwa ingamba zikwiye zo gukumira cyangwa kugabanya ko hashobora kubaho ivogerwa ry’amakuru bwite ndetse n’ingaruka bishobora kugira, izo ngaruka ntizishobora kuvanwaho burundu. Iyo MTN imenye cyangwa iketse mu buryo bwumvikana ko habayeho ivogerwa ry’amakuru bwite cyagwa se ko ubusugire n’ibanga by’amakuru bwite byabangamiwe, ikurikiza politike zayo zerekeye uburyo n’imicungire by’ibibazo n’inyandiko ziyiherekeje bigenga gushakira umuti ikibazo cy’ivogerwa ry’amakuru bwite no kubivuga byabaye.

Iyo MTN itunganya amakuru bwite aberekeyeho, muba mufite uburenganzira bukurikira:

  1. Uburenganzira bwo kugera ku makuru bwite:
    Ufite uburenganzira bwo gusaba kopi y’amakuru bwite MTN ifite akwerekeyeho (harimo ibyiciro by’abantu bagenewe kwamamazwaho n’amakuru yabonetse aturutse ku yasesenguwe) nk’uko biteganywa n’amategeko.
  2. Uburenganzira ku makuru bwite y’ukuri:
    Ufite uburenganzira ku makuru y’ukuri dufite akwerekeyeho kugira ngo umenye neza ko ari yo, afite ireme, yuzuye kandi atarenze akenewe.
  3. Uburenganzira bwo gutambamira ikoreshwa ry’amakuru bwite:
    Ufite uburenganzira bwo gutambamira ko MTN itunganya amakuru bwite yawe mu bihe bimwe na bimwe biteganywa n’amategeko. Cyakora, aho gutunganya ayo makuru bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko, ushobora kwemererwa uburenganzira bwawe bwo gutambamira ikoreshwa ryayo.
  4. Uburenganzira bwo kutakira ubutumwa bwamamaza:
    Nta bwo MTN izajya ikoherereza ubutumwa bwo kwamamaza keretse nutwemerera ko tubikora. Igihe waba wumva utagishaka kwakira ubutumwa bwa MTN bwamamaza, igihe cyose ushobora guhitamo kutabwakira ukoresheje uburyo twagushyiriyeho. Niba mu gihe gishize warigeze guhitamo kwakira ubutumwa bukugenewe hashingiwe ku buryo n’aho ukoreshereza umuyoboro wa interineti wacu, igihe cyose ushobora guhitamo kutabwakira.
  5. Uburenganzira bwo gusubizwa no guhererekanya amakuru bwite:
    • Ufite uburenganzira bwo gusaba MTN, mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga kugusubiza amakuru bwite akwerekeyeho nk’uko wayahaye MTN mu buryo butunganye kandi asomeka.
    • Ufite kandi uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ko amakuru bwite ahererekanywa ku wundi mugenzuzi w’amakuru nta mbogamizi.
  6. Uburenganzira bwo kubuza gutunganya amakuru bwite:
    Ufite uburenganzira bwo kubuza MTN gutunganya amakuru bwite yawe mu gihe kigenwe mu buryo buteganywa n’amategeko. Wibuke ko igihe impamvu yo gukusanya no gutunganya amakuru bwite yawe kwari ukugira ngo huzuzwe inshingano y’amasezerano mwagiranye, gutambamira itunganya ry’ayo makuru bishobora gutuma tutaguha serivise zacu n’ibicuruzwa.
  7. Uburenganzira bwo gusiba amakuru bwite:
    Ufite uburenganzira bwo gusaba mu nyandiko cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga MTN gusiba amakuru bwite yawe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ushobora gusaba MTN cyangwa ugakoresha ubu burenganzira uhamagara cyangwa wandikira MTN kuri dataprivacyoffice.rw@mtn.com . Tuzakora ibishoboka byose kandi bikwiye dusubize icyifuzo cyawe igihe cyose cyubahirije amategeko na politiki by’ikigo.

Hanyuma kandi, igihe cyose ufite uburenganzira bwo gutanga ikirego ku rwego rugenzura rushinzwe kurinda amakuru bwite. Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite bibarizwa aha hakurikira:

Agasanduku k’iposita: 21 KG 7 Ave, Kacyiru, Kigali-Rwanda

Duhamagare cyangwa utwandikire.

Niba hari ibibazo cyangwa ibyifuzo ufite byerekeranye n’iyi nyandiko irebana n’imibereho bwite kandi ukaba wifuza amakuru yisumbuye ku buryo turinda amakuru yawe cyangwa wifuza kuvugana n’ibiro by’aho mutuye birinda amakuru bwite (DPO), utwoherereze imeyiri kuri dataprivacyoffice.rw@mtn.com

Impinduka kuri politiki yerekeye ubuzima bwite

MTN ishobora kugenda ihindura iyi Nyandiko yerekeye ubuzima bwite kugira ngo ijyane n’imikorere y’iki gihe ku mibereho bwite. Iyo dukoze impinduka kuri iyi nyandiko, ku mutwe wayo, duhindura itariki “tukayihuza n’iyo byakoreweho” kandi tukumenyesha impinduka yose ikugiraho ingaruka binyuze mu nzira zikwiye nk’izo dusanzwe duhanamo amakuru.

Your cookie settings

We use cookies to improve your experience on our website. By browsing this website, you agree to our use of cookies and Data Privacy notice.