AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AJYANYE NO KWIYANDIKISHA KU IFATABUGUZI RYA SERIVISI Z’ITUMANAHO ZA MTN “Macye Macye” HARIMO NA TELEFONI
Amabwiriza rusange
Muguushyira umukono kuri aya masezerano yo kwiyandikisha ku ifatabuguzi (hano yiswe “AMASEZERANO”) akozwe hagati yawe ubwawe, MTN Rwandacell Plc (yiswe “MTN” muri aya masezerano) na Banki XYZ (yiswe “BANKI” muri aya masezerano), wowe uguze (wiswe “WOWE” cyangwa “UMUGUZI” muri aya masezerano) uraba wemeye kugura telefoni (yiswe “IGIKORESHO CY’ITUMANAHO” muri aya masezerano) ariko ubwishyu bwayo bwose ukagenda ubutanga mu byiciro, ukazajya wishyura serivisi y’itumanaho uhawe na MTN utanga buri kwezi umubare w’amafaranga wagenwe (muri aya masezerano wiswe “IKIGUZI CY’ITUMANAHO” kandi ukabikora mu gihe kingana n’amezi 12 (hano cyiswe “IGIHE CY’IKURIKIZWA RY’AMASEZERANO”), ukubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza.
Ikiguzi cy’Itumanaho kingana na rwf 1,000 na rwf 500 ni umubare w’amafaranga wiyemeje kwishyura buri kwezi mu gihe aya masezerano azaba agikurikizwa, ukaba udahinduka keretse uramutse udatanze ubwishyu bwawe usanzwe utanga buri kwezi.
Ikiguzi cy’Itumanaho gikubiyemo ubwishyu bwa buri kwezi ku giciro cy’Igikoresho cy’Itumanaho, amafaranga uzakoresha kuri interineti, ayo uzakoresha uhamagara ndetse n’ayo uzakoresha wohereza ubutumwa bugufi, byose bigatangwa buri kwezi na MTN, umuyoboro ukoresha. Buri kwezi, uzajya usabwa kwishyura amafaranga ahwanye n’Ikiguzi cy’Itumanaho ukoresheje konti ya MTN Mobile Money (yiswe “Momo” muri aya masezerano). Ubwishyu bushobora gutangwa mu byiciro buri munsi, buri cyumweru cyangwa buri kwezi ariko umubare wuzuye w’amafaranga yagenwe yishyurwa mu kwezi ukaba watanzwe mbere yuko itariki ubwishyu bw’ukwezi butangirwaho igera kandi ntibirenze umunsi umwe (1) mbere y’iyo tariki ntarengwa yo kwishyuriraho. Hashingiwe kuri aya masezerano, uhaye MTN uburenganzira bwo kuzajya ikura buri munsi/cyumweru/kwezi kuri konti yawe ya “Momo” amafaranga ajyanye n’ifatabuguzi ku itumanaho wafashe buri kwezi.
Ubwishyu bw’ukwezi nibumara gutangwa bwose, ku itariki wiyandikishirijeho ufata ifatabuguzi MTN izajya iguha serivisi z’itumanaho z’ukwezi gukurikiyeho.
Umukiriya / Urebwa n’aya masezerano
Iyo tuvuze “Wowe” cyangwa “UMUGUZI” bisobanura umuntu ku giti cye uba ari n’umukiriya wafashe ifatabuguzi. Wasobanukiwe kandi wemeye kuzajya wishyura umubare w’amafaranga uwo ari wo wose usabwa muri aya masezerano. Ntabwo wemerewe gushyira umukono kuri aya masezerano mu izina ry’undi muntu, undi muryango, ikindi kigo cy’ubucuruzi cyangwa urundi rwego rwa Leta kandi wiyemeje ku giti cyawe kubahiriza ibiyakubiyemo nubwo twasanga harimo ingingo zihabanye.
Kwemera Igikoresho cy’Itumanaho
Wemeye guha ijambo ry’urufunguzo (“OTP”) abahagarariye ibikorwa byacu by’ubucuruzi cyangwa abakozi bacu badahoraho kugira ngo bajye bagufasha mu gikorwa cyo kwishyura Igikoresho cy’Itumanaho.
Ubwishyu bwa mbere bw’ukwezi butangwa n’umukiriya
Gutanga ubwishyu bwa mbere bw’ukwezi bikorwa hifashishijwe konti ya “Momo” ku mukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN cyangwa ku maduka y’abafatanyabikorwa ba MTN. Iki ni cyo kintu cy’ibanze gikorwa kugira ngo ubusabe bwemerwe. Iyo ari ngombwa gutanga avansi kugira ngo uhabwe serivisi yatoranyijwe, ubwishyu na bwo butangwa bunyujijwe kuri konti ya “Momo” ku mukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN.
Amafaranga yishyurwa buri kwezi
Kwiyandikisha kuri izo serivisi bikorwa mbere y’itariki wiyandikishirijeho uhabwa ifatabuguzi maze ubwishyu bwa buri munsi/cyumweru/kwezi buhwanye n’amafaranga y’Ikiguzi cy’Itumanaho cya buri kwezi bukavanwa kuri konti ya “Momo”.
Numara gutanga ubwishyu bwose bw’ukwezi, ku itariki wiyandikishirijeho uhabwa ifatabuguzi MTN izajya iguha serivisi z’itumanaho zizakoreshwa mu kwezi gukurikiyeho zirimo – amafaranga yo guhamagara, amafaranga ukoresha kuri interineti n’izindi serivisi z’itumanaho.
MTN ntiyishingira na rimwe igihombo icyo ari cyo cyose, amafaranga wasohoye cyangwa ibyangiritse mu buryo ubwo ari bwo bwose bitewe nawe kubera kutubahiriza ibisabwa.
Iyo unaniwe gutanga ubwishyu ku ifatabuguzi ry’itumanaho, bituma duhita tuvana Igikoresho cy’Itumanaho cyawe ku murongo. Telefoni yawe isubizwa ku murongo iyo umaze kwishyura amafaranga yose y’ibirarane ku ifatabuguzi (urasabwa gukurikiza amabwiriza akubiye mu nyandiko itanga ibisobanuro iri mu gakarito karimo Igikoresho cy’Itumanaho).
Ikindi ugomba kumenya ni uko Banki ifite uburenganzira bwo kumenyesha Ibiro bishinzwe inguzanyo n’inzego ngenzuramikorere zibishinzwe cyangwa ibigo bya leta ko wananiwe kwishyura uko bisabwa. Amafaranga yose yishyuwe ku birarane akusanywa n’abakozi bacu babishinzwe ariko Banki na yo ikaba ifite uburenganzira bwo gukurikirana umukiriya uwo ari we wese wananiwe kubahiriza amasezerano.
Kurinda igikoresho cy’Itumanaho
Mu gihe habaye ubujura hakagaragazwa inyandiko zisabwa zerekana ko hari ikirego cyatanzwe kijyanye n’ubwo bujura, Banki iguha indi telefoni igezweho isimbura ya yindi kandi ihwanye na yo, ikabikora nta kiguzi igusabye. Uko gusimbuza telefoni indi bikorwa inshuro imwe gusa mu masezerano amara amezi 12.
Ku birenze ibyo, amabwiriza y’ubu bwinshingizi k’ubwishyu azakurikizwa.
Mu gihe amasezerano agifite agaciro hakaba ibura, ubujura cyangwa iyangirika ry’Igikoresho bitewe n’impamvu iyo ari yo yose uretse iyavuzwe, ugomba kubyirengera.
Mu gihe Igikoresho cy’Itumanaho cyabuze, Banki ifite uburenganzira bwo gusesa amasezerano yo gutanga inguzanyo yakozwe aherekejwe n’agaciro k’icyo Gikoresho cy’Itumanaho cyabuze ikanagira uburenganzira bwo guha umukiriya andi masezerano mu gihe iyi ngingo yatangijwe.
Umukono ushyizweho mu buryo bw’ikoranabuhanga
Wemeje ko umukono ushyizwe kuri aya masezerano ari umukono wawe w’umwimerere ushobora gushingirwaho mu kugenzura umukono wawe ushyira ku nyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga. Wemeje kandi ko uyu mukono wawe ushobora gukoreshwa mu kugenzura umukono ushyira ku masezerano cyangwa ku nyandiko zinyuranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ukaba uhuye n’umukono wawe w’umwimerere. Mu gihe uhinduye umukono wawe, ugomba guhita ubitumenyesha. Ntabwo turyozwa imyenda iyo ari yo yose, igihombo cyangwa ibyangiritse bitewe no kunanirwa kubahiriza ibisabwa.
Kutubahiriza aya mabwiriza
Nubona kimwe muri ibi bikorwa bikurikira (muri aya masezerano cyiswe “IGIKORWA CYO KUTUBAHIRIZA AMABWIRIZA“) kibaye, uzaba utubahirije aya masezerano:
Mu gihe utubahirije aya masezerano, amafaranga asigaye ku Kiguzi cy’Itumanaho kugira ngo wibutswe Igihe Ntarengwa azihuta hanyuma ashiremo usabwe kwishyura. Tuzahita tuvana Igikoresho cy’Itumanaho ku murongo kandi ntuzanashobora kugikoresha ku yindi miyoboro y‘itumanaho.
Ibyakorwa mu gihe amabwiriza atubahirijwe
Mu gihe habaye ukutubahiriza amasezerano, dufite uburenganzira bwo gukora kimwe cyangwa byinshi muri ibi bikurikira:
Kwegukana Igikoresho
Banki izakomeza kugira uburenganzira ihabwa n’itegeko ku Gikoresho cy’Itumanaho kugeza igihe uzarangiriza kuyishyura amafaranga yose y’Ikiguzi cy’Itumanaho mu gihe cyateganyijwe. Uzegukana burundu Igikoresho cy’Itumanaho numara kwishyura Banki amafaranga yose harimo n’andi anyuranye asabwa kuri icyo Gikoresho.
Kudakoresha Igikoresho cy’Itumanaho ku wundi muyoboro
Binyujijwe muri aya masezerano, wemeye ko utazigera ushyira nomero y’iki Gikoresho cy‘Itumanaho ku wundi muyoboro w’itumanaho kugeza urangije kwishyura Banki na MTN amafaranga yose usabwa. Nuramuka unaniwe kubahiriza ibisabwa, MTN izavana ku murongo telefoni yawe.
Indishyi
Wishingiye ingaruka zose zakubaho cyangwa zatubaho zitewe nawe cyangwa ibikorwa byawe cyangwa ibyo utakoze mu buryo buziguye cyangwa butaziguye zikaba zashingira ku gihombo icyo ari cyo cyose, ibura cyangwa iyangirika bijyanye n’icyo Gikoresho cy‘Itumanaho, mu gihe cyose kizaba kiri mu maboko yawe. Iyi ngingo ni yo izatuma aya masezerano adaseswa. Nk’uko biteganywa n’amategeko, uzatwishyura amafaranga yose azakoreshwa mu gukurikirana ikirego cyangwa urubanza urwo ari rwo rwose ruzaba rwaguturutseho hashingiwe kuri aya masezerano harimo n’igihembo cy’avoka.
Amategeko n’inkiko byakwifashishwa
Aya masezerano kimwe n’ikirego, amakimbirane cyangwa impamvu yatuma haba urubanza (haba mu masezerano, mu bibangamye cyangwa mu bundi buryo) byavuka mu buryo bufitanye isano na yo ndetse n’ubucuruzi bugamijwe muri aya masezerano, byose bizagengwa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda kandi bikemurwe n’inkiko za Repubulika y’u Rwanda.
Amabwiriza y’inyongera
Igihe icyo ari cyo cyose, Banki ishobora guha cyangwa kwimurira aya masezerano ku mufatanyabikorwa wayo cyangwa undi muntu itabanje kugusaba uruhushya. Ntushobora gutanga aya masezerano cyangwa inyungu iyakomokaho utabanje kubiherwa uruhushya rwanditse na Banki. Twifashisha Ibiro bishinzwe gutanga raporo ku nguzanyo mu kugenzura inyandiko yawe y’inguzanyo hanyuma MTN ikagenzura inyandiko y’amakuru ku mukiriya. Binyujijwe muri aya masezerano, wemeye ubwo buryo dukoresha kandi ntushobora kugura Igikoresho cy’Itumanaho uyashingiyeho mu gihe utujuje ibisabwa mu mabwiriza yacu agenga inguzanyo ndetse n’ibishingirwaho mu gutanga umwenda.
Gutanga no kumenyekanisha amakuru
Utwemereye bidasubirwaho ko twakwimura tugaha umwenda wawe undi muntu, haba mu rwego rwo gutanga inguzanyo cyangwa mu bundi buryo. Utwemereye kandi ko mu gihe habaye ukutubahiriza amabwiriza, tuzagaragariza ibigo bishinzwe inguzanyo hamwe n’ibigo bishinzwe gukusanya ibirarane umwenda uzaba utarishyurwa ku Gikoresho cy’Itumanaho cyawe ndetse n’uburyo ababishinzwe bakugeraho. Utwemereye kandi twebwe n’abafatanyabikorwa bacu kuzajya tugukuraho amafaranga y’ubwishyu n’andi asabwa dushingiye kuri aya masezerano.
Guhagararira umukiriya no kumwishingira
Uhagarariwe kandi wishingiwe mu buryo bukurikira:
Ibi bigomba kugenzurwa. Mu gihe ubusabe bwawe butemewe, inyandiko zawe urazisubizwa.
Kwemera amasezerano
Ndemera amabwiriza akubiye muri aya masezerano yo kwiyandikisha ku ifatabuguzi ry’Igikoresho cy’Itumanaho.
Nasomye kandi nsobanukirwa neza n’ibyavuzwe haruguru; bityo, umukono wanjye nshyize hano hepfo cyangwa Ijambo ry’urufunguzo (“OTP”) mpaye umukozi wanyu bigaragaza ko mbyemeye nta shiti kandi bikaba na gihamya y’aya masezerano agomba kubahirizwa hagati yanjye, MTN na Banki.
INYANDIKO YEREKEYE KURINDA AMAKURU BWITE N’IMIBEREHO BWITE BY’UMUNTU
Twubahiriza uburenganzira bwanyu ku mibereho bwite, tubuha agaciro gakomeye kandi turinda imibereho bwite yanyu, dukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’amakuru bwite yanyu urindwe mu buryo bukomeye.
Twiyemeza gutunganya amakuru bwite yanyu mu buryo butabogamye kandi bunyuze mu mucyo. Iyi nyandiko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite isobonura uburyo dutunganya amakuru bwite aberekeyeho. Isobanura uburenganzira bwanyu bwerekeranye n’amakuru bwite dutunganya kandi havugwamo ibyo twiyemeza igihe dutunganya amakuru bwite mu buryo bwubahiriza amategeko n’amahame agenga imyifatire myiza kandi mu mutekano.
Turi ba nde?
Turi MTN Rwandacell PLC.
Muri iyi nyandiko yerekeye imibereho bwite iyo tuvuze “MTN”, “Yacu”, “Bacu”, “Byacu” “Twe”, “Zacu” tuba tuvuga MTN Rwandacell PLC n’ibigo biyishamikiyeho.
Ese iyi nyandiko igenewe bande?
Iyi nyandiko igenewe abantu bakurikira:
Amagambo y’ingenzi ukwiye gusobanukirwa igihe usoma iyi nyandiko.
| Amakuru bwite | Amakuru yose yerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, by’umwihariko hashingiwe ku kimuranga nk’izina, nomero imuranga, aho aherereye, ikimuranga mu buryo koranabuhanga cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y’umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y’uwo muntu ku giti cye. |
| Amakuru bwite y’ibanga | Ni Amakuru agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango, imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze, ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, imibereho bwite y’amahitamo mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango. |
| Za “Cookies” | Ni fishiye igizwe n’inyandiko nto ituruka ku rubuga rwacu ikirema kuri mudasobwa cyangwa ku gikoresho koranabuhanga cyanyu igihe musuye bimwe mu bice by’urubuga rwacu cyangwa iyo mukoresheje bimwe mu bigize urubuga rwacu. Amakuru arambuye yerekeye inyandikonyakwirema (cookies) zikoreshwa n’urubuga rwacu avugwa hasi aha. |
| Umugenzuzi w’amakuru | Umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi, habaho cyangwa hatabaho ubufatanye, bitunganya amakuru bwite kandi bikagena uburyo bwo kuyatunganya. Ku byerekeranye n’iyi nyandiko yerekeye imibereho bwite, nitwe bagenzuzi b’amakuru yanyu. |
| Gutunganya amakuru bwite | Igikorwa kimwe cyangwa ibikorwa byinshi, bikozwe ku makuru bwite hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha cyangwa bukoreshwa, harimo kugera, kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kugarura, gusubiza, guhisha, kwifashisha, gukoresha, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanijwe, kuyahanahana, kuyahererekanya cyangwa kuyatanga, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, kuyasiba cyangwa kuyasenya, kuyatesha agaciro cyangwa kuyangiza. |
| Utunganya amakuru (cyangwa utanga serivise) | Ni umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cya Leta icy’abikorera cyangwa urwego, utunganya amakuru mu izina ry’umugenzuzi w’amakuru. Dushobora gukoresha serivise z’abatanga serivise banyuranye kugira ngo dutunganye amakuru bwite yawe mu buryo bunoze kurushaho. |
| Nyiri ubwite | Ni umuntu wese uriho ushobora gutangwaho amakuru bwite |
| Ukoresha amakuru | Umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi bikoresha cyangwa bisaba serivise yo gutunganya amakuru bwite. |
| Ni ayahe makuru bwite MTN ikusanya kandi ikoresha? |
MTN ikusanya amakuru bwite yanjye iyakuye he?
Ni iyihe mpamvu MTN ikoresha amakuru bwite yanyu?
Ese MTN yemerewe gutunganya amakuru yanjye bwite?
Igihe cyose hari ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko, twemerewe gutunganya amakuru bwite yanyu (urugero amategeko akurikizwa muri MTN yemera ko hatunganywa amakuru bwite yanyu ndetse na politiki MTN igenderaho zemera ko ayo makuru atunganywa). Iyo dutunganya amakuru bwite yanyu, iyo dusanze bikwiye bitewe n’icyo itunganya ry’amakuru rigamije, dushingira kuri kimwe muri ibi mu rwego rw’amategeko:
Ese guha MTN amakuru bwite igusaba ni itegeko?
Buri gihe si ngombwa ko uduha amakuru bwite tugusabye. Cyakora, hari ubwo iyo utaduhaye amakuru bwite runaka, by’umwihariko igihe twayagusabye, bishobora gutuma hari ibyo tutagukorera birimo:
Ese MTN itunganya amakuru bwite yanjye mu buryo bwikoresha?
Nta cyemezo MTN ifata mu buryo bwikoresha (harimo no gukora ishusho y’amakuru) cyabagiraho ingaruka zo mu rwego rw’amategeko cyangwa kikabagiraho indi ngaruka ikomeye nk’iyo. Iyo bigeze aho hakaba impinduka, turabamenyesha kandi tugahindura iyi nyandiko yerekeranye n’imibereho bwite dukurikije ibyahindutse.
Ese MTN imarana igihe kingana iki amakuru bwite yanjye?
Ntituzakomeza kubika amakuru bwite yanyu igihe kirekire keretse ku mpamvu yatumye ayo makuru bwite atunganywa: kubika amakuru bwite biteganywa cyangwa bitegekwa n’amategeko akurikizwa muri ako gace.
Ese MTN yahererekanya amakuru bwite yanjye n’abandi bantu?
Yego, iyo bibaye ngombwa dusangiza amakuru bwite abandi bantu/ibigo bidushamikiyeho bitewe n’ibyo dukeneye mu bucuruzi bifite ishingiro, dushakira igisubizo ibyo mwasabye iyo bikurikije cyangwa byemewe n’amategeko. Muri bo hari mo:
Abishingizi: Ubucuruzi bwacu bukenera ko ibikorwa byacu by’ubucuruzi byishingirwa mu buryo bukomeye. Hari abantu batandukanye benshi bagira uruhare mu bwishingizi (Urugero, abahuza mu bwishingizi, abishingizi n’ababishingira ndetse n’abajyanama babo mu by’akazi n’abandi bantu bagira uruhare igihe havutse ikibazo). Bizaba ngombwa ko tumenyesha bamwe mu bari muri iryo soko ry’ubwishingizi amakuru bwite aberekeyeho. Ayo makuru akoreshwa n’abari mu isoko ry’ubwishingizi uwishingirwa asinya amasezerano no mu rwego rwo gukomeza gucunga igikorwa cy’ubwishingizi igihe havutse ikibazo cy’ubwishingizi kikureba no gutuma umwishingizi n’uwishingirwa buzuza inshingano zabo ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza. Bamwe muri aba barebwa n’igikorwa cy’ubwishingizi bakoresha ayo makuru mu izina ryacu (kimwe n’abaduha serivise twavuze) ariko abandi bashobora gutunganya amakuru yanyu bo ubwabo tutabibabwirije.
Ni ubuhe burenganzira bwanjye?
Ese MTN ishobora guhanahana amakuru bwite yanjye ku rwego mpuzamahanga?
MTN ishobora gutanga amakuru bwite yawe cyangwa andi makuru cyangwa amakuru yakusanyijwe, yabitswe kandi yatunganyijwe ku rundi rwego urwo ari rwo rwose cyangwa abandi bantu bari hanze y’igihugu ikoreramo ari uko bikenewe, ku mpamvu z’ubucuruzi zumvikana hagamijwe kuguha serivise. Aha hashobora no kubamo guha amakuru ahurijwe hamwe mu byiciro abandi bantu bagiranye amasezerano na MTN kugira ngo babafashe kumva neza uburyo dukora hanyuma babone kuguha serivise zinoze. Igihe MTN isangije amakuru bwite abandi bantu, ifata ingamba zikwiye zumvikana zo mu rwego rw’imikorere, urwa tekiniki n’umutekano maze hagakorwa ibishoboka kugira ngo wa muntu wundi arindire amakuru umutekano kandi ingamba zikurikize amahame n’amabwiriza byo kurinda amakuru.
Ese MTN irinda ite umutekano w’amakuru bwite yanjye?
MTN irinda ubusugire n’ibanga by’amakuru bwite ifite cyangwa igenzura ishyiraho ingamba zikwiye, zumvikana zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imikorere zo gukumira:
Bimwe mu byo MTN ikora itunganya amakuru, ifata ingamba zikwiye zo gutahura no gusuzuma mu buryo buhoraho ingorane zose z’imbere mu kigo no hanze yacyo zishobora kubaho ku makuru bwite ifite cyangwa igenzura no gushyiraho ingamba z’umutekano zumvikana kandi zikwiye zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imikorere zo kwirinda izo ngorane zatahuwe.
Ese MTN ibigenza ite iyo habaye ivogerwa ry’amakuru bwite?
N’ubwo MTN ishyira mu bikorwa ingamba zikwiye zo gukumira cyangwa kugabanya ko hashobora kubaho ivogerwa ry’amakuru bwite ndetse n’ingaruka bishobora kugira, izo ngaruka ntizishobora kuvanwaho burundu. Iyo MTN imenye cyangwa iketse mu buryo bwumvikana ko habayeho ivogerwa ry’amakuru bwite cyagwa se ko ubusugire n’ibanga by’amakuru bwite byabangamiwe, ikurikiza politike zayo zerekeye uburyo n’imicungire by’ibibazo n’inyandiko ziyiherekeje bigenga gushakira umuti ikibazo cy’ivogerwa ry’amakuru bwite no kubivuga byabaye.
Iyo MTN itunganya amakuru bwite aberekeyeho, muba mufite uburenganzira bukurikira:
Ushobora gusaba MTN cyangwa ugakoresha ubu burenganzira uhamagara cyangwa wandikira MTN kuri dataprivacyoffice.rw@mtn.com . Tuzakora ibishoboka byose kandi bikwiye dusubize icyifuzo cyawe igihe cyose cyubahirije amategeko na politiki by’ikigo.
Hanyuma kandi, igihe cyose ufite uburenganzira bwo gutanga ikirego ku rwego rugenzura rushinzwe kurinda amakuru bwite. Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite bibarizwa aha hakurikira:
Agasanduku k’iposita: 21 KG 7 Ave, Kacyiru, Kigali-Rwanda
Duhamagare cyangwa utwandikire.
Niba hari ibibazo cyangwa ibyifuzo ufite byerekeranye n’iyi nyandiko irebana n’imibereho bwite kandi ukaba wifuza amakuru yisumbuye ku buryo turinda amakuru yawe cyangwa wifuza kuvugana n’ibiro by’aho mutuye birinda amakuru bwite (DPO), utwoherereze imeyiri kuri dataprivacyoffice.rw@mtn.com
Impinduka kuri politiki yerekeye ubuzima bwite
MTN ishobora kugenda ihindura iyi Nyandiko yerekeye ubuzima bwite kugira ngo ijyane n’imikorere y’iki gihe ku mibereho bwite. Iyo dukoze impinduka kuri iyi nyandiko, ku mutwe wayo, duhindura itariki “tukayihuza n’iyo byakoreweho” kandi tukumenyesha impinduka yose ikugiraho ingaruka binyuze mu nzira zikwiye nk’izo dusanzwe duhanamo amakuru.
We make believe. Pretend. Imagine. We please because it’s how we’re wired. It’s our instinct. If you want to do anything truly original, do anything that changes
the world, then first, we have to play.
Because doing starts
with playing.
WHAT ARE COOKIES?
Cookies are a small text files that are stored in your web browser that allows MTN Rwanda or a third party to recognize you. Cookies can be used to collect, store, and share bits of information about your activities across websites, including on MTN Rwanda’s website.
Cookies might be used for the following purposes:
• To enable certain functions
• To provide analytics
• To store your preferences
• To enable ad delivery and behavioural advertising
MTN Rwanda may use both session cookies and persistent cookies.
A session cookie is used to identify a particular visit to our website. These cookies expire after a short time, or when you close your web browser after using our website. We use these cookies to identify you during a single browsing session, such as when you log into our website.
A persistent cookie will remain on your devices for a set period of time specified in the cookie. We use these cookies where we need to identify you over a longer period. For example, we would use a persistent cookie if you asked that we keep you signed in.
How do third parties use cookies on the MTN Rwanda website?
Third party companies like analytics companies and ad networks generally use cookies to collect user information on an anonymous basis. They may use that information to build a profile of your activities on the website.
What are your cookies options?
If you don’t like the idea of cookies or certain types of cookies, you can change your browser’s settings to delete cookies that have already been set and to not accept new cookies. To learn more about how to do this, visit the help pages of your browser.
Please note, however, that if you delete cookies or do not accept them, you might not be able to use all of the features we offer, you may not be able to store your preferences, and some of our pages might not display properly.
100
customercare.rw@mtn.com
customerservice.rw@mtn.com
info@mtn.com
reception.rw@mtn.com
+250788310044
+250 788 310 044 (Sign language)
MTN Centre, KG 9 Ave, Kigali
Monday – Friday
8AM – 9PM
Weekend
9AM – 5PM
MTN (PTY) LTD is an authorised Financial Service Provider, underwritten by Guardrisk Insurance Company. FSP license number: 44774
We use cookies to improve your experience on our website. By browsing this website, you agree to our use of cookies and Data Privacy notice.