Personal Services

MTN Rwanda yatangije igikorwa cyo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga, cyiswe “Twizamukire Na MTN

Uyu munsi MTN Rwanda yatangije Igikorwa cyo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga, igikorwa kirimo no gutanga impano ku bakiriya bakoresha serivisi za interineti na MoMoPay. Muri iki gikorwa kandi, MTN izatanga impano kuba ajenti ba MTN bacuruza interineti n’abacuruzi bakorana na MoMoPay bahize abandi mu mikorere. Iki gikorwa cyiswe “Twizamukire na MTN” kizageza ku itariki ya 18 Ukuboza 2020.

Intego y’iki gikorwa ikaba ari ukwishimira intambwe abakiriya ba MTN bamaze kugeraho mu rugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga ariko banashishikarizwa  gikomeze kurikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, cyane MoMo na interineti. 

Mw’ijambo ryo gutangiza iki gikorwa ku cyicaro gikuru cya MTN kiri i Nyarutarama, Mitwa Ng’ambi, umuyobozi mukuru wa MTN, yagize ati: “Iki ni igihe kidasanzwe aho benshi mu bakiriya bacu n’aba ajenti bahuye n’ibibazo byinshi by’ubukungu bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Usibye rero ingorane byateje, iki ni igihe twese dukeneye gufatanya tukongera kuzamurana, kandi twizeza abafatanyabikorwa bacu muri uru rugendo rw’ikoranabuhanga ko tuzakomeza gufatanya tunishimira ibimaze kugerwaho.” 

Muri uyu muhango kandi hari umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence washimiye MTN yiyemeje kugeza ku banyarwanda ibisubizo by’ikoranabuhanaga nka kimwe mu bindi byinshi ikora bigamije gukomeza gukumira icyorezo cya COVID-19. Yagize ati: “Ibisubizo bijyanye no kwishyura hakoreshejwe uburyo bwi’ikoranabuhanga, bigera kuri buri wese,  biri mu murongo wa gahunda ya Kigali Smart City no mu ntego igihugu cyihaye mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zose. Mu gihe dukomeje guhashya icyorezo cya COVID-19, ndakangurira abanyarwanda gukoresha serivise z’ikoranabuhanga ahashoboka hose.” 

Ng’ambi yongeyeho kandi ko “Gahunda ya MTN Rwanda ari ukugeza kuri bose inyungu z’ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga kandi ko bazakomeza gukora ibikenewe byose mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.”

Muri iki gikorwa, abakiriya ba MTN bazajya batsindira ibihembo buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi;muri ibyo harimo amafaranga kugeza kuri FRW 1,000,000, za moto, za kasike, amagare, smartphones, amainite, bundles za interineti, n’igihembo nyamukuru ari cyo imodoka ya Volkswagen Polo.

Abakiriya bifuza kwinjira muri iki gikorwa cya Twizamukire na MTN basabwa kubikora bakanda *456*1# bakifatanya natwe kwizihirwa ku buntu.

Desire Ruhinguka, Umukozi mukuru mu ishami ry’Iyamamazabikorwa yavuze ko biyemeje kugira uruhare muri za gahunda zituma imibereho y’abakiriya ba MTN irushaho kuba myiza. Yongeyeho ati: “Dushishikajwe no gushora imari mu bisubizo by’ikoranabuhanga kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda. Turifuza kwizihiza hamwe n’abakiriya bacu ibyo tumaze kugeraho, kandi tunabashishikariza gukomeza gukoresha servisi z’ikoranabuhanga.”

Hazabaho ibiganiro , harimo n’igitaramo cya musika,  buri wa gatandatu i saa 6:00 z’umugoroba kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, bizajya biyoborwa na Luckman Nzeyimana. Muri ibyo bitaramo hazajya hatangazwa abagenewe impano. Hazabaho kandi   isubiramo ry’ibyo biganiro mu buryo bw’incamake ku cyumweru saa 7:40 z’umugoroba.

MTN Rwanda irifuza kandi kuburira abakiriya ko bakwitondera abashaka kubatekaho imitwe muri iki gihe cy’iki gikorwa. Abakiriya bagomba kumenya ko abatsinze bazajya babimenyeshwa binyuze kuri nimero yabugenewe ariyo 0784000000. Kugezwaho izi mpano ku batsinze ni ubuntu, kandi ntabwo abatsinze bazigera basabwa kwishyura amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose.

Amategeko n’amabwiriza arebana n’igikorwa cya Twizamukire na MTN araboneka ku rubuga www.mtn.co.rw kandi abakiriya bahabwa andi makuru kuri service centres za MTN ziri hose mu gihugu cyangwa ku mbuga nkoranyambaga za MTN. 

IHEREZO

Amakuru arebana na MTN Rwanda

MTN Rwanda irayoboye ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda. Guhera mu mwaka wa 1998, MTN Rwanda yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk’umuyoboro wa interineti mu Rwanda. MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n’udushya nk’iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu. Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.

Mukeneye ibindi bisobanuri, nyabuneka mubaze kuri: 

MTN PR Desk 

Teta Mpyisi

pr2.rw@mtn.com , www.mtn.co.rw  

Call us on 3111

Share now