Ibibazo bikunze kubazwa kuri Izihirwe na MTN
Izihirwe na MTN ni promosiyo igamije kwizihizanya n’abakiliya ba MTN uyu mwaka ubwo MTN imaze imyaka 25 ikorera mu Rwanda, hagamijwe gutanga impano ku bakiliya ba MTN. Hazatangwa amafaranga angana na miliyoni Rwf 100,000,000 kubakoresha umuyoboro wa MTN.
Kanda *456*25# inshuro imwe gusa cyangwa wohereze ubutumwa bugufi burimo ijambo wifuza (urugero: YEGO, GUTSINDA, IZIHIRWE, 25) kuri 2325. Kwinjira muri promosiyo ni ubuntu.
Iyo umaze kwinjira muri promosiyo, amanota yawe atangira kwikusanya ndetse ukaba winjiye mu banyamahirwe bashobora kubona impano.
Nta mukiliya uzishyuzwa amafaranga kugira ngo yinjire muri Izihirwe na MTN. Ni ubuntu ku bakiliya bose bakoresha imirongo isanzwe igura amainite (Prepaid & Hybrid) ba MTN.
Abakiliya ba MTN bakusanya amanota mu buryo bukurikira:
- Iyo uguze ama inite atari munsi ya Rwf 50,
- Iyo uguze paki itari munsi ya Rwf 50,
- Ibindi bikorwa by’iyongera ku bivizwe haruguru, MTN ishobora kwemeza igihe icyo aricyo cyose. Ibyo bikorwa bimenyeshwa abakiliya.
Abakiliya bose ba MTN bagura amainite (Prepaid na Hybrid) babona amanota bakoresheje bumwe mu buryo bwavuzwe haruguru. Kugira ngo umukiliya agire amahirwe yo kubona impano muri IZIHIRWE, agomba kuba yarinjiye muri promosiyo. Buri nota ryose umukiliya ahawe ringana n’ubwitabire bumwe mu gihe cyo guhitamo abatsindira impano . Bivuze ko niba umukiliya afite amanota 10 aba afite amanota 10 mu guhitamo abatsindira impano.
Abakiliya ba MTN bose bagura amainite (Prepaid & Hybrid) bose bemerewe kwitabira promosiyo ya Izihirwe na MTN bakanze *456*25# cyangwa bohereje ubutumwa bugufi burimo ijambo iryo ariryo ryose kuri kode 2325. Abatemerewe kujya muri promosiyo cyangwa gutsindira impano ni abakozi ba MTN, abafasha babo, n’abo bafite icyo bapfana, abafatanyabikorwa ba MTN, ndetse abahagarariye MTN (agent).
Iyo umaze kwinjira muri promosiyo ya Izihirwe na MTN, Amanota yawe wakusanyije azakoreshwa mu guhatamo abanyamahirwe mu bihe bitandukanye, uhabwe amahirwe yo gutsindira impano zikurikira:
- Impano z’umunsi: Buri munsi, hakuwemo iminsi hatangwaho Impano z’icyumweru, ukwezi cyangwa Impano nyamukuru, abantu 20 bazatsindira impano zitangwa buri munsi binyuze mu guhitamo. Uwatsinze wese ahabwa amafaranga ibihumbi Rwf 25,000 kashi.
- Impano z’icyumweru: Buri wa gatanu, hakuwemo iminsi hatangwaho Impano z’ukwezi, Impano zihabwa abatsinze 10 batsindiye impano zitangwa buri cyumweru. Uwatsinze wese ahabwa ibihumbi Rwf 250,000 kashi. K’umunsi wo guhitamo abatsindiye Impano z’icyumweru, nta mpano z’umunsi, ukwezi cyangwa nyamukuru zizajya zitangwa.
- Impano z’ukwezi: Hazatangwa Impano z’ukwezi inshuro 2 mu gihe cy’iyi promosiyo ndetse kandi kuri buri nshuro hakazahembwa abatsinze 5 bazamenyekana mu mahitamo. Uwatsinze wese azahabwa miliyoni Rwf 2,500,000 kashi. Umunsi habayeho guhitamo abatsindiye Impano z’ukwezi, nta mpano z’umunsi,z’icyumweru cyangwa nyamukuru zizatangwa.
- Impano nyamukuru: Abazatsindira Impano nyamukuru bazamenyekana mwisozwa rya promosiyo binyuze mu mahitamo. Abatsinze 3 bazatsindira Impano nyamukuru, bivuze ko: Uwambere azatsindira miliyoni Rwf 15,000,000 kashi ndetse uwa kabiri n’uwa gatatu aho buri wese azatsindira miliyoni Rwf 5,000,000 kashi.
- Izindi Mpano: Buri munsi abantu ibihumbi 5,000 bitabiriye iyi promosiyo bazahabwa iminota 60/k’umuntu ya paki zo guhamagara (ikoreshwa kugeza saa sita z’ijoro) ndetse n’abandi ibihumbi 5,000 bazahabwa MBs 150/k’umuntu za paki za interineti (zikoreshwa kugera saa sita z’ijoro) nk’impano ziva muri MTN. Aba bantu ibihumbi 10,000 bazamenyekana mu mahitamo.
- Impano z’inyongera: Impano z’inyongera zizatangwa ku iminsi izagenwa mu gihe cy’iyi promosiyo ndetse hakazahembwa abakiriya 260. Uwatsinze wese azahabwa Impano zifite agaciro k’ibihumbi Rwf 25,000 kashi.
Buri muntu wese, hatitawe kuri nimero imwanditseho akoresha ku murungo, yatsindira gusa:
- Impano imwe (1) y’umunsi,
- Impano imwe (1) y’icyumweru,
- Impano imwe (1) y’ukwezi,
- Impano imwe (1) nyamukuru,
- Impano imwe (1) y’inyongera.
Izihirwe na MTN izatangira tariki 23/01/2023 irangire tariki 31/03/2023.
Umukiliya watsinze, azahamagarwa n’umukozi wa MTN hakoreshejwe nimero 0784000000 amumenyeshe ko yatsinze ndetse amusobanurire uko azakira Impano yatsindiye
Kanda *456*25# uhitemo uburyo bwa 2 cyangwa wohereze ubutumwa bugufi (SMS) burimo amagambo akurikira kuri kuri 2325:
KUVAMO, Kuvamo, kuvamo, GUSOHOKA, Gusohoka, gusohoka, KUREKA, Kureka, kureka, GUSOZA, Gusoza, gusoza.
Nyuma yo kuva muri promosiyo, uba utakiri uwitabiriye iyi promosiyo ndetse ntuzongera kubona ubutumwa bwamamaza Izihirwe na MTN kandi ntuzongera kuba mu banyamahirwe bazatorwa mu mahitamo.
Wasura urubuga rwa MTN https://www.mtn.co.rw/ kugira ngo usome Amategeko n’Amabwiriza yuzuye y’iyi promosiyo.