Ref: RS/PS/01/22
RSwitch Ltd ifatanyije na Mobile Money Rwanda Ltd na Airtel Mobile Commerce Ltd bishimiye gutangaza itangizwa rya eKash mukorohereza ihererekanya ry’ amafaranga hagati yibyo bigo byombi.
Guhera uyu munsi, abafatabuguzi ba Airtel Money na MoMo Rwanda bashobora kohereza no kwakira amafaranga hagati y’imirongo yombi muburyo bwihuse. Ibi bikaba bigezweho nyuma yubufatanye bwibigo byombi muguhuza imirongo biciye muri RNDPS hatiyongereyeho amafaranga y’ikiguzi ku asanzwe mu koherezanya ku murongo umwe.
Iyi ntambwe ni imwe mu bundi buryo butandukanye bwitezwe mugushira mubikorwa umushinga wihererekanya ry’ amafaranga mu izina rya Rwanda National Digital Payment System (RNDPS). RNDPS ni umushinga ufasha ihererekanya ryamafaranga ryihuse hagati y’imirongo itandukanye ihuza ama Banki, Ibigo by’imari biciriritse (Microfinances), SACCO ndetse na FinTechs. Ibi bijyanye n’icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda kigamije kugera kuri gahunda y’ ubukungu budashingiye ku mafaranga agendanwa (Cashless economy).
Abanyarwanda bazungukira muguhabwa serivisi zinonosoye kurushaho, ku kiguzi cyoroheye buri wese ndetse n’ inyongeragaciro kuri serivisi z’ikoranabuhanga ziyongereyeho, harimo guha ubushobozi abafatabuguzi b’ibigo byimari mu guherekanya amafaranga mu buryo bworoshye aho baba bari hose igihe cyose.
Uko bikorwa:
● Kwemererwa gukoresha iyi serivisi: Buri mufatabuguzi asarasabwa kwemeza amategeko n’amabwiriza yashizweho numuyoboro akoresha. Kanda *182*11# ukurikize amabwiriza.
● Kohereza amafaranga ku wundi murongo: Kanda *182*1*2# ukurikize amabwiriza.
Tuboneyeho umwanya wogushimira byimazeyo Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Banki Nkuru y’u Rwanda, RURA n’abandi bafatanyabikorwa kubufatanye bwiza batugararije kugira ngo iyi ntamwe ishimishije igerweho.
Bikorewe i Kigali, tariki 26 Gicurasi 2022
RSwitch Ltd
KG 563 St, Plot 1200, Kacyiru
P.O Box: 615 Kigali, Rwanda
+ (250) 252-591-600
info@rswitch.co.rw