Serivisi ya “Missed Call Alert” ni serivisi nshya ituma umukiliya amenya uwamuhamagaye mu
gihe telefoni ye itari iri ku murongo, bityo akabasha kumuhamagara.
Ubu iyi serivisi iri gukoreshwa n’abakiliya bacye kugirango ibashe kunozwa mbere y’uko abakiliya bose
batangira kuyikoresha.
Mu gihe umukiliya A ahamagaye umukiliya B agasanga nimero ye itari ku murongo. Mu gihe telefoni
y’umukiliya B isubiye k’umurongo, ahabwa ubutumwa bugufi bumumenyesha uwagerageje
kumuhamagara akamubura.
Umukiliya A nawe ahita ahabwa ubutumwa bugufi bumubwira ko umukiliya B noneho abasha kuboneka,
telefoni ye iri ku murongo.
Serivisi ya “Missed Call Alert” ni ubuntu, haba ku mukiliya wahamagaye ndetse n’uwahamagawe.
Haracyanozwa uburyo umukiliya utifuza kuba muri Serivisi ya "Missed Call Alert" yajya ayivamo.