Mu rwego rwo gukomeza gukoresha internet ya 4G, MTN yabazaniye bundle zo ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe umukiliya yifuza gukoresha interineti ku mbuga nkoranyambaga yihitiramo bundle yo ku mbuga nkoranyambaga imunogeye zikoreshwa kuri WhatsApp, Facebook na Instagram, agakoresha iyo paki mu guchattinga gusa hatarimo guhamagara kuri audio cyangwa video.
Abafatabuguzi ba interineti bashobora guhitamo kugura bundle zo ku mbuga nkoranyambaga zavuzwe haruguru.
Ubu, umukiliya wese uri ku ifatabuguzi rya prepaid uri mu itsinda rya Yolo yemerewe kuba yagura Bundle ya interineti yo ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda *154*2# uhitemo 5 maze ugure bundle yo ku mbuga nkoranyambaga ikunogeye. Kurikiza ubu buryo
Ubu, abakiliya ba Yolo bose bashobora kugura bundle zo ku mbuga nkoranyambaga, bakanogerwa no kwihitiramo gukoresha bundle y’ imbuga nkoranyambaga bifuza batarinze bagura bundle ya interineti isanzwe.
Bundle ya WhatsaApp ikoreshwa mu guchattinga gusa. Mu gihe umukiliya akeneye guhamagara cyangwa gukora video ya WhatsApp, agomba kuba afite indi bundle ya interineti isanzwe cyangwa afite inite, akaba aribyo bikoreshwa mu guhamagara kuri WhatsApp cyangwa gukoresha video ya WhatsApp.
Yego, umukiliya yemerewe kugura inshuro irenze imwe bundle zo ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo umukiliya asanzwe afite indi bundle ya interineti yaguze itararangira, akagura na bundle yo ku mbuga nkoranyambaga, bundle ihabwa umwanya wa mbere mu gihe umukiliya ari gukoresha imbuga nkoranyambaga (WhastApp& Facebook/Instagram) ni bundle yo ku mbuga nkoranyambaga, yamara kurangira, indi bundle ya interineti isanzwe ikabona gutangira gukora.
Kugurira undi Bundle zo ku mbuga nkoranyambaga bizabageraho vuba.