Personal Services

MTN Rwanda yari isanzwe itanga serivise za 4G binyuze mu masezerano yagiranye n’ikigo cya KTRN, aricyo kigo cyonyine cyari cyemerewe gutanga serivise za 4G. Mu masezerano mashya y’ibijyanye n’amabwiriza ya interineti mu gihugu yo mu Ukwakira 2022, MTN Rwanda yahawe uruhushya, ubu ikaba yemerewe gutanga serivise za 4G kuba fatabuguzi bayo.

Kubw’uru ruhushya, MTN Rwanda ubu ishobora gutanga serivise ya 4G muburyo bwagutse, no gutanga uburambe bwa 4G budafite imbogamizi kubafatabuguzi bayo.



Kwimuka ku ikoranabuhanga rya 4G rya MTN Rwanda ni ubuntu kubafatabuguzi bacu bari basanzwe bakoresha serivise za 4G. Kwimukira kuri service za MTN 4G bizaba mumasaha ya nimugoroba mu masaha yagenwe kandi serivise zizahagarikwa mu gihe gito. Abafatabuguzi bacu bazamenyeshwa mbere.



Paki za interineti hamwe na gahunda z’abafatabuguzi bishyura ku kwezi kuri MTN Rwanda ntibizahinduka, kandi bazimurwa kuri MTN 4G nta giciro kiyongereyeho. Uzakomeza guhabwa serivise zose na gahunda zose nka mbere. Inyungu iziyongera nuko gahunda za interineti zose za MTN Rwanda(Harimo nizagerwagaho gusa binyuze kuri 3G) zizaba zishobora gukoreshwa no kuri 4G.



Ntugomba guhindura simukadi yawe ndetse kenshi, ntuzakenera kubona smartphone nshya. Umuyoboro mushya wa 4G wa MTN Rwanda ugomba gukorana na simukadi ya 4G usanganwe na Smartphone ya 4G usanganwe. Ariko, niba uhuye n’imbogamizi na smartphone yawe, sura ishami rya MTN rikwegereye cyangwa iduka rya MTN. Cyangwa uhamagare 100 umurongo utishyurwa washyiriweho abafatabuguzi ba MTN.



MTN Rwanda iraharanira kugabanya ibibazo byose byahungabanya serivise mu gihe cyo kwimuka. Ariko hashobora kuba igihe cyo kubura serivice mu gihe gito, mu masaha ya nyuma y’iyimurwa rya serivise mu ijoro ryo kwimukiraho. MTN Rwanda irateganya kohereza ubutumwa bumenyesha ibijyanye n’iyimuka cyangwa guhagarikwa kwa serivise zaba zishobora kubaho.



Nta mpinduka zizabaho mu biciro cyangwa mu ma paki ya interineti asanzwe ariho. Ama paki ya interinet yose azakomeza kuba ku giciro kimwe na megabayiti zimwe. Bibaye ngombwa, impinduka zose zizamenyeshwa na MTN Rwanda hakiri kare nk’uko amategeko abiteganya. MTN Rwanda yiyemeje gutanga ibiciro biringaniye kandi byorohereza abafatabuguzi bayo kuri serivise zayo za 4G.

Ushobora guhamagara umurongo utishyurwa wa MTN, 100 cyangwa ukatugana ku ishami rikwegereye rya MTN ugahabwa ubufasha, cyangwa utumenyeshe imbogamizi wahuye nazo wandikira Whatsapp:0788388302, ukatumenyesha ikibazo/imbogamizi wahuye nazo k’umurongo wa 4G.



MTN Rwanda izatanga amakuru arambuye yerekeye kwimukira kuri 4G, harimo ibibazo n’ibisubizo bikunze kwibazwa, kuvugurura, gutanga amakuru binyura ku rubuga rwacu, imbuga nkoranyambaga, ndetse binyuze no mi itumanaho ritaziguye nka SMS cyangwa imeri. Komeza udukurikirane, ubone amakuru mashya avuye muri MTN Rwanda.

Ibi bibazo n’ibisubizo bikunze kwibazwa biraboneka k’urubuga rwacu [URL kongerwaho imaze kuboneka]



4G ni ikoranabuhanga rigezweho rikoresha interineti yihuta kuri telephone zigendanwa za smartphone.

  • Ugereranyije 4G na 3G mu buryo zihuta, usanga 4G ikubye 3G inshuro 100.
  • Mu kureba amashusho, kudalodinga, hamwe n’ibindi byose bikorerwa kuri interineti, 4G irabyihutisha, kuri telephone zigendanwa.

Kanda *456*1# urebe ko telephone yawe na simukadi byemerewe gukoresha 4G. Muri tekinoloji ya telephone hagomba kugaragaramo Bande 3 na Bande 1 bikoresha 4G.

Kugira ngo unyurwe na interineti yihuta ya 4G, ukeneye:

  • Telephone igendanwa ya 4G
  • Simukadi ya 4G
  • Kuba agace uherereyemo karimo imiyoboro ya 4G.

Kugira ngo unyurwe na interineti yihuta ya 4G, ukeneye:

  • Ni ngombwa ko uba ufite telephone igezweho ya 4G cg se ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga gikoresha tekinoloji ya 4G.
  • Mu gihe usanze simukadi yawe itemerewe gukoresha 4G, wagana ishami rya MTN rikwegereye cg iduka rya MTN bakagufasha gukora simu swap ugahabwa simukadi ya 4G.
  • Muri settings za telephone yawe, hitamo network ya 4G.

Ikoranabuhanga rya 4G rikoresha tekinoloji zigezweho zitaboneka kuri simukadi zisanzwe zakoreshwaga mu bihe byashize.



Yego. Ushobora kwigurira smartphone ya 4G, ukishyura mu gihe cy’amezi cumi n’abiri kandi ukishyura muby’iciro, binyuze muri porogramu yateguwe na MTN yiswe MTN Macye Macye; Ukanda*182*12# ukareba ibyo wemerewe. Ushobora na none kwigurira smartphone ya 4G kuri service center za MTN cg kumaduka ya MTN yose.



Ushobora kunyura muri settings za telephone yawe, ugahitamo 4G mu buryo bukurikira:

  • Kuri Iphone: Seetings->Mobile/Cellular Data->Mobile/Cellular Data Options->Voice&Data -> LTE

VOLTE->OFF

  • Kuri Android: Settings->Connections->Mobile Networks->Network mode->4G/3G/2G (auto)

Ikoranabuhanga rya 4G ubusanzwe bivuze ko interineti igenda mu buryo bwihuse ari nabyo bituma bateri yashiramo umuriro vuba. Byaba byiza telephone yawe igendanwa uyishize kuri mode ifasha kubika umuriro.



4G bundles zigurwa kugiciro kimwe na 3G bundles. Nta mafaranga y’inyongera yagenwe kugira ngo utunge 4G ndetse nta mafaranga yishyurwa y’inyongera kugira ngo ukoreshe 4G.

Ikoranabuhanga rya 4G ririhuta cyane ugereranyije na 3G, 4G itanga serivise ya interineti inoze kurusha iya 3G kandi mugihe gito, bityo bigakoresha megabayiti nyinshi. Icyo gihe rero interineti yawe ishobora kuba yashira vuba mu gihe ukoresha 4G kuruta uko yashira ukoresha 3G.

Gukoresha ikoranabuhanga rya 4G, interineti irihuta, amashusho agaragara neza, ari nabyo byatuma bundle za interineti zishira vuba.



Ama bundle ya interineti yose ahari ubu ya 3G asobora no gukoreshwa kuri 4G.

Kanda *345*1# uhitemo bundle wakoresha yaba kuri 3G no kuri 4G. Usanzwe ukoresha Yolo cg Prestige, bundle za interineti zose zizaba zishobora gukoreshwa hose yaba ari kuri 4G cyangwa 3G.