Poromosiyo yo kugura Pake na Bundle ugatsinda ya “Gura Pake Utsinde” yagenewe abakiriya ba MTN Rwandacell PLC (MTN) guhemba abakiriya bayo Impano za Kashi N’izifatika igihe baguze pake na bundle. Izatangira Tariki281 Kamena 2024.
Abakiriya bose ba MTN:
Abakiriya barasabwa kugura amainite byibura ya RWF 200 buri munsi, hanyuma bakayakoresha mu kugura pake yo guhamagara, SMS, cyangwa bundle. Ariko, uko wongera amafaranga ugura amainite, ni ko amahirwe yo gutsinda aziyongera.
Nta mukiliya uzishyuzwa amafaranga ngo yinjire muri Gura Pake Utsinde. Ni ubuntu ku bakiliya bose bakoresha imirongo isanzwe igura amainite ba MTN.
Abatsinze bazatoranywa hifashishijwe uburyo bwa Tombora:
Iyi poromosiyo irimo impano zitandukanye zirimo:
Impano z’umunsi: Buri munsi, hakuwemo iminsi hatangwaho Impano z’icyumweru, ukwezi cyangwa Impano nyamukuru, abantu 50 bazatsindira impano zitangwa buri munsi binyuze muri tombora. Uwatsinze wese ahabwa amafaranga ibihumbi Rwf 10,000 kuri MoMo. Abakiriya 1000 bazajya bahabwa Impano za Pake zo guhamagara na Bando za interineti.
Impano z’icyumweru: Buri wa mbere, abakiriya 10 bazatsinzira Rwf 100,000 kashi, abajenti 10 bazatsindira 10 bazatsinzira Rwf 100,000 kashi, abakiriya 10 bazatsindira amagare, 5 batsindire Ibyuma By’imirasire y’izuba. Amarushanwa azagera muri buri ntara.
Impano z’ukwezi: Hazatangwa Impano z’ukwezi inshuro 3 mu gihe cy’iyi promosiyo ndetse kandi kuri buri nshuro hakazahembwa abatsinze 5 bazamenyekana mu mahitamo. Uwatsinze wese azahabwa miliyoni Rwf 1,000,000 kashi. Umuagenti 1 azatsindira Moto. Umunsi habayeho guhitamo abatsindiye Impano z’ukwezi, nta mpano z’umunsi,z’icyumweru cyangwa nyamukuru zizatangwa.
Impano nyamukuru: Abazatsindira Impano nyamukuru bazamenyekana mwisozwa rya promosiyo binyuze mu mahitamo. Abatsinze 4 bazatsindira Impano nyamukuru, bivuze ko: 2 bazatsindira miliyoni Rwf 5,000,000 kashi ndetse abanda 2 batsindire Impano yo kugendera muri Kajugujugu batembera U Rwanda.
Izindi mpano: Buri munsi abantu ibihumbi 500 bitabiriye iyi promosiyo bazahabwa iminota 60/k’umuntu ya paki zo guhamagara (ikoreshwa kugeza saa sita z’ijoro) ndetse n’abandi ibihumbi 500 bazahabwa MBs 250/k’umuntu za paki za interineti (zikoreshwa kugera saa sita z’ijoro) nk’impano ziva muri MTN. Aba bantu ibihumbi 1,000 bazamenyekana biciye muri tombora.
Umukiliya watsinze, azahamagarwa n’umukozi wa MTN hakoreshejwe nimero 0784000000 amumenyeshe ko yatsinze ndetse amusobanurire uko azakira Impano yatsindiye.
Uwatsindiye Iminota yo guhamagara na MBs za Interineti bazajya bakira ubutumwa bugufi SMS Bubabwira ko bwatsinze.
Abatsinze bagomba kugaragaza indangamuntu yemewe hamwe na nomero ye ya MTN yakoresheje muri iyi poromosiyo. Ku bihembo bisabwa kubifata, abatsinze bashobora gusabwa kujya ku kicaro cya MTN kibegereye cyangwa ahantu hateganijwe gutangirwa ibyo bihembo kugira ngo babihabwe. MTN ishobora kuzageza Ibihembo ku watsinze Nyira ubwite.
Uwatsinze niwe uzishyura igiciro cyose kijyanye no kwakira igihembo cye, harimo n’itike izamuzana aho azaza kubyakirira.
Umukiriya azatsinda inshuro imwe igihembo cya kashi n’ibihembo bifatika mu minsi yose 90 yiyi poromosiyo izamara.
Ibihembo bigomba gukurikiranwa mu minsi 30 nyuma yo kubimenyeshwa. Nibiba bidakurikiranywe muri icyo gihe n’uwatsinze, ntaburenganzira umukiraya azaba agifite bwo kubyaka kuko bitazaba bikiri ibye.
Gukurwaho birashoboka kubera impamvu nka:
Wasura urubuga rwa MTN https://www.mtn.co.rw/ kugira ngo usome Amategeko n’Amabwiriza yuzuye y’iyi promosiyo cyangwa ugahamagara kuri 100.