Umuyoboro Ukodeshwa wa KT

Nari nsanzwe nkoresha ikoranabuhanga rya 4G, ni iki kizahinduka mu gihe MTN Rwanda itangiyegukoresha 4G yabo? Nari nsanzwe nkoresha ikoranabuhanga rya 4G, ni iki kizahinduka mu gihe MTN Rwanda itangiyegukoresha 4G yabo?

MTN Rwanda yari isanzwe itanga serivise za 4G binyuze mu masezerano yagiranye n’ikigo cya KTRN,

aricyo kigo cyonyine cyari cyemerewe gutanga serivise za 4G. Mu masezerano mashya y’ibijyanye

n’amabwiriza ya interineti mu gihugu yo mu Ukwakira 2022, MTN Rwanda yahawe uruhushya, ubu
ikaba yemerewe gutanga serivise za 4G kuba fatabuguzi bayo.
Kubw’uru ruhushya, MTN Rwanda ubu ishobora gutanga serivise ya 4G muburyo bwagutse, no
gutanga uburambe bwa 4G budafite imbogamizi kubafatabuguzi bayo.

Haba hari impinduka zizabaho k’umurongo nsanganwe wa 4G mubijyanye na servicesnahabwaga za 4G njye nk’umufatabuguzi usanzwe wa MTN Rwanda? Haba hari impinduka zizabaho k’umurongo nsanganwe wa 4G mubijyanye na servicesnahabwaga za 4G njye nk’umufatabuguzi usanzwe wa MTN Rwanda?

Kwimuka ku ikoranabuhanga rya 4G rya MTN Rwanda ni ubuntu kubafatabuguzi bacu bari basanzwe bakoresha serivise za 4G. Kwimukira kuri service za MTN 4G bizaba mumasaha ya nimugoroba mu masaha yagenwe kandi serivise zizahagarikwa mu gihe gito. Abafatabuguzi bacu bazamenyeshwa mbere.

Izi mpinduka zo kwimukira kuri MTN Rwanda zizagira ingaruka kuri paki za 4G cyangwa kurigahunda nagenderagaho nk’umufatabuguzi wishyura ku kwezi kuri MTN Rwanda? Izi mpinduka zo kwimukira kuri MTN Rwanda zizagira ingaruka kuri paki za 4G cyangwa kurigahunda nagenderagaho nk’umufatabuguzi wishyura ku kwezi kuri MTN Rwanda?

Paki za interineti hamwe na gahunda z’abafatabuguzi bishyura ku kwezi kuri MTN Rwanda ntibizahinduka, kandi bazimurwa kuri MTN 4G nta giciro kiyongereyeho. Uzakomeza guhabwa serivise zose na gahunda zose nka mbere. Inyungu iziyongera nuko gahunda za interineti zose za MTN Rwanda (Harimo nizagerwagaho gusa binyuze kuri 3G) zizaba zishobora gukoreshwa no kuri 4G.

Nzakenera guhindura simukadi yanjye cyangwa guhindura terefone nari nsanganwe kumurongomunshya wa 4G? Nzakenera guhindura simukadi yanjye cyangwa guhindura terefone nari nsanganwe kumurongomunshya wa 4G?

Ntugomba guhindura simukadi yawe ndetse kenshi, ntuzakenera kubona smartphone nshya. Umuyoboro mushya wa 4G wa MTN Rwanda ugomba gukorana na simukadi ya 4G usanganwe na Smartphone ya 4G usanganwe. Ariko, niba uhuye n’imbogamizi na smartphone yawe, sura ishami rya MTN rikwegereye cyangwa iduka rya MTN. Cyangwa uhamagare 100 umurongo utishyurwa washyiriweho abafatabuguzi ba MTN.

Ese hazabaho igihe cyo kubura serivise by’akanya gato cyangwa guhagarika serivise mu gihe cyokwimukira kuri MTN 4G? Ese hazabaho igihe cyo kubura serivise by’akanya gato cyangwa guhagarika serivise mu gihe cyokwimukira kuri MTN 4G?

MTN Rwanda iraharanira kugabanya ibibazo byose byahungabanya serivise mu gihe cyo kwimuka. Ariko hashobora kuba igihe cyo kubura serivice mu gihe gito, mu masaha ya nyuma y’iyimurwa rya serivise mu ijoro ryo kwimukiraho. MTN Rwanda irateganya kohereza ubutumwa bumenyesha ibijyanye n’iyimuka cyangwa guhagarikwa kwa serivise zaba zishobora kubaho.

Ese hazabaho impinduka mu biciro cyangwa muri paki za interineti hamwe n’umuyoboro mushyawa 4G? Ese hazabaho impinduka mu biciro cyangwa muri paki za interineti hamwe n’umuyoboro mushyawa 4G?

Nta mpinduka zizabaho mu biciro cyangwa mu ma paki ya interineti asanzwe ariho. Ama paki ya interinet yose azakomeza kuba ku giciro kimwe na megabayiti zimwe. Bibaye ngombwa, impinduka zosezizamenyeshwa na MTN Rwanda hakiri kare nk’uko amategeko abiteganya. MTN Rwanda yiyemeje gutanga ibiciro biringaniye kandi byorohereza abafatabuguzi bayo kuri serivise zayo za 4G.

Nigute nshobora kubona cyangwa guhabwa ubufasha mu gihe cyo kwimuka? Nigute nshobora kubona cyangwa guhabwa ubufasha mu gihe cyo kwimuka?

Ushobora guhamagara umurongo utishyurwa wa MTN, 100 cyangwa ukatugana ku ishami rikwegereye
rya MTN ugahabwa ubufasha, cyangwa utumenyeshe imbogamizi wahuye nazo wandikira
Whatsapp:0788388302, ukatumenyesha ikibazo/imbogamizi wahuye nazo k’umurongo wa 4G.

Nakura he amakuru yisumbuyeho kubyerekeye kwimuka kuva kuri KTRN 4G kujya kuri MTN 4G? Nakura he amakuru yisumbuyeho kubyerekeye kwimuka kuva kuri KTRN 4G kujya kuri MTN 4G?

MTN Rwanda izatanga amakuru arambuye yerekeye kwimukira kuri 4G, harimo ibibazo n’ibisubizo
bikunze kwibazwa, kuvugurura, gutanga amakuru binyura ku rubuga rwacu, imbuga nkoranyambaga, ndetse binyuze no mi itumanaho ritaziguye nka SMS cyangwa imeri. Komeza udukurikirane, ubone
amakuru mashya avuye muri MTN Rwanda. Ibi bibazo n’ibisubizo bikunze kwibazwa biraboneka k’urubuga rwacu [URL kongerwaho imaze kuboneka]

4G ivuze iki? 4G ivuze iki?

4G ni ikoranabuhanga rigezweho rikoresha interineti yihuta kuri telephone zigendanwa za smartphone.

Ibyiza bya 4G nibihe? Ibyiza bya 4G nibihe?
• Ugereranyije 4G na 3G mu buryo zihuta, usanga 4G ikubye 3G inshuro 100.
• Mu kureba amashusho, kudalodinga, hamwe n’ibindi byose bikorerwa kuri interineti, 4Girabyihutisha, kuri telephone zigendanwa.
Ni gute nareba ko nshobora gukoresha 4G? Ni gute nareba ko nshobora gukoresha 4G?

Kanda *456*1# urebe ko telephone yawe na simukadi byemerewe gukoresha 4G. Muri tekinoloji ya
telephone hagomba kugaragaramo Bande 3 na Bande 1 bikoresha 4G.

Ni ubuhe buryo nakoresha mu gutangira gukoresha serivise za 4G? Ni ubuhe buryo nakoresha mu gutangira gukoresha serivise za 4G?

Kugira ngo unyurwe na interineti yihuta ya 4G, ukeneye:

• Telephone igendanwa ya 4G
• Simukadi ya 4G
• Kuba agace uherereyemo karimo imiyoboro ya 4G.
Ni gute nakwimukira kuri serivise za 4G? Ni gute nakwimukira kuri serivise za 4G?

Kugira ngo unyurwe na interineti yihuta ya 4G, ukeneye:

• Ni ngombwa ko uba ufite telephone igezweho ya 4G cg se ikindi gikoresho cy’ikoranabuhangagikoresha tekinoloji ya 4G.
• Mu gihe usanze simukadi yawe itemerewe gukoresha 4G, wagana ishami rya MTN rikwegereyecg iduka rya MTN bakagufasha gukora simu swap ugahabwa simukadi ya 4G.
• Muri settings za telephone yawe, hitamo network ya 4G.
Ni kubera iyihe mpamvu nkeneye gukora sim swap kugira ngo nkoreshe serivise za MTN 4G? Ni kubera iyihe mpamvu nkeneye gukora sim swap kugira ngo nkoreshe serivise za MTN 4G?

Ikoranabuhanga rya 4G rikoresha tekinoloji zigezweho zitaboneka kuri simukadi zisanzwe zakoreshwaga
mu bihe byashize.

Hari uburyo bwateganyijwe bwafasha gutunga smartphone ikoresha ikoranabuhanga rya 4G? Hari uburyo bwateganyijwe bwafasha gutunga smartphone ikoresha ikoranabuhanga rya 4G?

Yego. Ushobora kwigurira smartphone ya 4G, ukishyura mu gihe cy’amezi cumi n’abiri kandi ukishyura
muby’iciro, binyuze muri porogramu yateguwe na MTN yiswe MTN Macye Macye; Ukanda18212#
ukareba ibyo wemerewe. Ushobora na none kwigurira smartphone ya 4G kuri service center za MTN cg
kumaduka ya MTN yose.

Ni gute nahitamo network ya 4G kuri telephone yanjye igendanwa? Ni gute nahitamo network ya 4G kuri telephone yanjye igendanwa?

Ushobora kunyura muri settings za telephone yawe, ugahitamo 4G mu buryo bukurikira:

• Kuri Iphone: Seetings->Mobile/Cellular Data->Mobile/Cellular Data OptionVoice&Data -> LTEVOLTE->OFF
• Kuri Android: Settings->Connections->Mobile Networks->Network mode->4G/3G/2G (auto)
Ikoranabuhanga rya 4G ntirituma bateri ya telephone ishiramo umuriro vuba? Ikoranabuhanga rya 4G ntirituma bateri ya telephone ishiramo umuriro vuba?

Ikoranabuhanga rya 4G ubusanzwe bivuze ko interineti igenda mu buryo bwihuse ari nabyo bituma
bateri yashiramo umuriro vuba. Byaba byiza telephone yawe igendanwa uyishize kuri mode ifasha
kubika umuriro.

4G yaba igura gute cyangwa se haba hari inyongera mu biciro iyo ukoresha 4G? 4G yaba igura gute cyangwa se haba hari inyongera mu biciro iyo ukoresha 4G?

4G bundles zigurwa kugiciro kimwe na 3G bundles. Nta mafaranga y’inyongera yagenwe kugira ngo
utunge 4G ndetse nta mafaranga yishyurwa y’inyongera kugira ngo ukoreshe 4G.

Interineti naguze kuri 4G yaba ishira vuba ugereranije niyo nagura kuri 3G? Interineti naguze kuri 4G yaba ishira vuba ugereranije niyo nagura kuri 3G?

Ikoranabuhanga rya 4G ririhuta cyane ugereranyije na 3G, 4G itanga serivise ya interineti inoze kurusha
iya 3G kandi mugihe gito, bityo bigakoresha megabayiti nyinshi. Icyo gihe rero interineti yawe ishobora
kuba yashira vuba mu gihe ukoresha 4G kuruta uko yashira ukoresha 3G.

Your cookie settings

We use cookies to improve your experience on our website. By browsing this website, you agree to our use of cookies and Data Privacy notice.